Rugeramibunga rwa Sekajeje :

1. Indangamira kuvusha ya Ruhalirwashema,
Umutwe ukura abahinza ku izima.
Ababaji bawuramvuye Mulito
Hakurya y'irikomeye rya Murama,
Inzovu zawukubyeho urwano, .

Rwema rw'inyamibwa urarangira;
Babonye ko udakwiye ab'amakenga
Bawuha uw'inkotanyi cyane,
We uzagira icyo awumaza ku Cyeru cya Muramba.
Nywukangajemo uruge, .

Ingabo nzigenda ku isonga nsanzwe ndi isibo,
Singira amaboko abangira icumu.
N'umunyagisaka namutsinze mu ikotaniro;
No mu nshuro y'abahunde nahagalitse ingogo,
Kandi ndi intwali nabyirukiye gutsinda, .

Singanira nshaka kurwana.
Nuhiye iliboneye ry'urubungo,
Rutaganda mu Rukaryi rwa Murama
Bandilimba imbungiramihigo. .

2. Mugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajorwa,
Ndi umushakamba rwose, abatwara inyamusozi narabagumiye.
Rugarama rwa Gikore nabaye igisibya cy'umutsindo,
Ruhamanya akomeretse ndamwina,
Mwina Abalihira n'Abinika n'ihururu iturutse kwa Nyakamwe. .

Bali baje ali amaziro, ndabahakanira ko ntawe uhalishwa n'ibyuma,
Kandi twarabyirukanye,
Ndamusezerera alisindagiza.
Abaje kutuvuna basanze umuheto w'Inkaka
Wigenza mu nzira, nk'ubukombe bw'intare, .

Aho Abashakamba twaremeye intambara.
Inkaka ikabura iminega ya Rubonezampundaza
Iyo numvise induru sinikandagira nk'inkenzi
Ndikabura nkajya imbere,
Intambara yagaramba nkayitikura ibigembe, .

Abatali intwali bakirasana «ntuwuzira»
Induru yavugiye kuli Ndago, ingabo nyendana amakuza,
Ingobokarugamba akagira iye, mba ingenzi menera intore,
Ngwiza imbaraga ngana urugamba.

Uko mpilika imitumbi, imihini iratulika mu Mpima,
Ingundu ikuburwa ali jye uyigabije
Ruzingandekwe rwa Baziga,
Ndi inyambo y'igitare ntwara Ruteranyangabo.